Uko wahagera

Urwego rw'Abahwituzi n'Ikinyamakuru Kigenga Rushyashya


Kuya 22 z’ukwezi kwa 11, mu mwaka wa 2007, urwego rw’abahwituzi mu itangamakuru mu Rwanda rwahamagaje umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga Rshyashya Jean Gaulbert Burasa.

Ibyo byatewe n’inkuru Burasa yasohoye mu kinyamakuru Rushyashya nomero 66 cyo mu kwezi kwa 11, 2007, ifite umutwe yise ngo « Umwiherero w’abanyamakuru na Kagame: Abanyamakuru babaye nk’imbwa zirwaniye mu mayezi ».

Urwego rw’abahwituzi rwatangaje ko yabitangaje kandi bitari gutangazwa, ndetse ko yakoresheje imvugo nyandagazi kandi inasebanya. Umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya ntiyigeze yitaba urwo rwego rw’abahwituzi.

K’uruhande rw’abanyamakuru bamwe bigenga, basohoye itangazo bamagana itangazo ryatangajwe n’urwego rw’abahwituzi, rivuga ko bitandukanije naryo. Urwego rw’abahwituzi nta bubasha rufite rwo gutumiza umunyamakuru kuko rutemewe n’amategeko.

Abo banyamakuru basabye ko atari ikinyamakuru Rrushyashya gusa cyahwiturwa, kuko hari n’ibindi binyamakuru byanditse ibyabereye mu mwiherero, nk’ikinyamakuru Umuvugizi, Umuseso na Netimes.

XS
SM
MD
LG