Uko wahagera

Mudasobwa Imwe kuri Buri Mwana Mu Rwanda


Kuya 21 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, i Kigali, intumwa z’uruganda rwo muri Leta Zunze Ubumwe rwitwa « One Laptop per child » ni ukuvuga mudasobwa imwe igendanwa kuri buri mwana, zageze mu Rwanda; mu rwego rwo kwerekana imikorere ya za mudasobwa zizahabwa abana bo mu mashuri yose abanza yo mu Rwanda.

Umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’uburezi, Bwana Musabeyezu Narcisse, yatangaje ko izo mudasobwa zizanifashishwa mu kwigisha abo bana, aho gukomeza kwigira ku bibaho byandikwaho hifashishijwe ingwa. U Rwanda rukaba rushaka kugira amashuri yigisha ashingiye ku ikoranabuhanga.

Icyo gikorwa cyo gutanga mudasobwa ntabwo ari mu Rwanda kigiye gutangizwa bwa mbere. Musabeyezu avuga ko cyatangiriye mu gihugu cya Senegal ndetse no muri Brezil. U Rwanda rukaba ruzifashisha ibyo bihugu bifite uburambe muri icyo gikorwa.

Bwana Musabeyezu yavuze ko mbere na mbere Leta izabanza gushyira ibyangombwa mu mashuri nkenerwa kugira ngo izo mudasobwa zikoreshwe uko bikwiye, harimo gushyira umuriro ukomoka ku zuba mu mashuri abanza cyane cyane ayo mu byaro ahatagera amashanyarazi.

Uretse abana bazahabwa izo mudasobwa, biteganijwe ko n’abarimu babigisha nabo bazazihabwa.

XS
SM
MD
LG