Uko wahagera

Ibihugu bya ACP Birasabwa Kwitondera Gushyira Umukono ku Masezerano n’Ibihugu by’i Burayi


Ku ya 19 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, i Kigali, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro inama ya 14 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Afrika, Carayibe na Pasifika, ACP, n’umuryango w’i Burayi, EU.

K’uruhande rw’imiryango itegamiye Leta, basanga ibihugu bya ACP bititeguye bihagije kugira ngo bibe byagirana masezerano y’ubucuruzi n’ibihugu by’i Burayi .

Imiryango itegamiye Leta yatangaje kandi ko abenshi mu badepite ba ACP batazi ibijyanye n’ayo masezerano. Basanga ayo masezerano aramutse ashyizweho umukono yagiririra inyungu ibihugu by’i Burayi gusa, ndetse akaba yarushaho gutuma ibihugu bya ACP bikena.

Iyo miryango ivuga ko iryo shyirwaho umukono kuri ayo masezerano rimeze nk’isura nshyashya y’ubukoroni, aho ibihugu by’i Burayi biri guhatira ibihugu bya ACP kuyashyiraho umukono.

Kutavuga rumwe kuri ayo masezerano, byatumye itangazo rya Kigali, hagati ya ACP na UE, ryari gushyirwa ahagaragara ku ya 19 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, risubikwa. Rigiye kwongera kunonosorwa rikazashyirwa ahagaragara ku ya 22 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007.

Twobamenyesha kw’iyo nama yatangiye kuya 14 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007 izarangira ku ya 22 z’ukwezi kwa 11 umwaka wa 2007.

XS
SM
MD
LG