Uko wahagera

Ikinyamakuru Kigenga UMUSESO Cyongeye Gusohoka


Kuya 18 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, ikinyamakuru kigenga Umuseso cyongeye gusohoka, nyuma y’aho cyari cyarahagaze by’agateganyo.

Umuyobozi mukuru w’icyo kinyamakuru, Charles Kabonero, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko bongeye gutangaza, bitewe n’uko abayobozi b’igihugu bavuze ko bakorana n’abanzi b’igihugu batigeze babigaragaza.

Kuri Kabonero, abona ko ababise abanzi b’igihugu bashakaga kubeshya abanyarwanda by’umwihariko abasomyi b’ibinyamakuru byabo, bitewe no gutinya ukuri bagaragaza mu nyandiko zabo.

Kabonero yadutangarije kandi ko usibye Umuseso n’ibindi binyamakuru byabo bigiye gusohoka, aribyo Newsline na Rwanda Champion.

Ikinyamakuru Umuseso cyaherukaga gusohoka kuya 6 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007, cyihagaritse by’agateganyo kuya 24 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007.

Mu kiganiro aba minisitiri 4, aribo uw’itangazamakuru, Nkusi Laurent; uw’imari, James Musoni; uw’ubutabera, Karugarama Tharcisse; n’uw’umutekano, Musa Fadhir, bagiriye kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007, bavuze ko ikinyamakuru Umuseso gikorana n’abanzi b’igihugu. Abayobozi b’Umuseso bavuga ko ibyo byashimangiwe na Perezida Paul Kagame, mu mwiherero yagiranye n’abanyamakuru mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007.

XS
SM
MD
LG