Uko wahagera

Umujyi wa Kigali Umaze Imyaka 100


Kuya 17 z’ukwezi kwa 11, mu mwaka wa 2007, umujyi wa Kigali wizihije isabukuru y’imyaka 100 umaze ushinzwe. Ibirori byabereye kuri stade Amahoro, i Remera, i Kigali.

Mu kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 100, muri uwo mujyi hakozwe ibintu bitandukanye, birimo gutangiza gahunda yo gucuruza amasaha 24 mu maduka aba mu mujyi rwagati. Gusa, ikigaragara ni uko iyo gahunda isa nk’aho yananiranye, kuko bigeza mu ma sa mbiri za n’ijoro, nta duka na rimwe riba rigikinguye, yose aba yakinze imiryango.

Uwitwa Ndagijimana Alphonse utuye muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko mu myaka 100 umujyi wa Kigali umaze, ugenda urushaho kwagurwa, ndetse n’ubuzima muri uwo mujyi bugenda burushaho guhenda, bitewe n’umubare w’abantu bawubamo bagenda biyongera umunsi k’uwundi. Ndagijimana avuga ko mu myaka 20 iri imbere abakene bazawivanamo bawusigire abakire.

Ibirori byo kwizihiza imyaka 100 umujyi wa Kigali umaze byitabiriwe n’igihangange mu by’umuzika gikomoka muri Afrika y’epfo, Yvonne Chaka Chaka.

Umujyi wa Kigali washinzwe n’umudage, Richard Kandt, mu mwaka w’1907.

XS
SM
MD
LG