Uko wahagera

Nti Bikiri Ngombwa  ko u Rwanda Rusubira muri Congo


Kuya 15 z’ukwezi kwa 11, 2007, umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Richard Sezibera, ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro mpuzamahanga ryibanda ku biyaga bigari, Liberata Mulamula, bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro, Ambasaderi Sezibera yatangarije abanyamakuru ko bitakiri ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zisubira muri Congo, bitewe n’uko umuryango w’abibumbye, umuryango w’Afrika zunze ubumwe, n’abandi bantu batandukanye, bahagurukiye ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa k’ubutaka bwa Congo.

Ambasaderi Sezibera yatangaje kandi ko mu masezerano yashyizweho umukono muri Kenya kuya 9 z’ukwezi kwa 11, 2007, u Rwanda na Congo byiyemeje guhana amakuru ajyanye n’umutekano muri aka karere.

Ambasaderi Sezibera yatangaje ko yaba u Rwanda, yaba Congo, yaba umuryango w’abibumye barazi aho umutwe wa FDRL uri muri Congo. Bityo rero avuga ko umutwe wa FDLR yagereranije n’ikirunga ko u Rwanda rutazemera ko kirukira abanyarwanda.

Ambasaderi Sezibera na Madamu Mulamula batangaje ko bafite icyizere ko Congo izashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano yo muri Kenya byo kwambura intwaro imitwe yitwaje irangwa ku butaka bwayo.

XS
SM
MD
LG