Uko wahagera

Umunyamakuru Mukakibibi Thacienne Yagizwe umwere


Ku italiki ya 6 ukwezi kwa 11, 2007, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kimegeli, mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepho, rwaburanishije urubanza rwa Mukakibibi Thacienne wari umunyamakuru wa Radiyo Rwanda, wari ukurikiranweho jenoside. Urwo rukiko rwamugize umwere.

Mukakibibi Thacienne afite imyaka 42 y’amavuko. yari amaze imyaka 11 muri gereza. Mukakibibi yari akurikiranweho ibyaha bitatu, aribyo gushishikariza gukora jenoside, kugenzura no gushyigikira ibikorwa bya jenoside, no gutanga intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi mu murenge wa Kimegeri. Ibyo byaha yarabihakanaga.

Abamushinja bavuga ko Mukakibibi Thacienne yajanye n’imodoka y’i Jeep ari kumwe n’aba GP, agatanga intwaro zakoreshejwe mu kwica Bwanamudogo Eugene wari utuye mu Kimegeri. Urukiko Gacaca rwa Kimegeri rwaranze kuburanisha iyo dosiye, ruvuga ko Bwanamudogo yaguye mu Gitega i Kigali. Rusanga ariho iyo dosiye ikwiriye gukurikiranwa.

Abatangabuhamya bamushinjuye, babwiye urukiko ko iyo modoka yageze mu Kimegeri mu gihe ca jenoside iyoboza iwabo wa Mukakibibi, ariko ko we atari ayirimo.

Mukakibibi Thacienne yireguye abwira urukiko ko atazi iby’urupfu rwa Bwanamudogo, kuko yamenye ko yapfuye mu mwaka w’i 1995. Yanabwiye urukiko ko izo ntwaro bamurega ntazo yigeze atanga ko ari ibihimbano.

Urukiko rwiherereye mu gihe cy’amasaha atatu. Nyuma rufata umwanzuro ko Mukakibibi Thacienne ari umwere, kandi ko kujurira bikorwa mu minsi 15.

Muri Raporo z’umwaka, z’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka, Reporters sans frontiers mu magambo y’igifaransa, zo mu mwaka w’i 2002 no mu mwaka w’i 2003, uwo muryango wavugaga ko ifungwa ry’abanyamakuru Mukakibibi Thacienne ndetse na Domique Makeli nawe wakoraga kuri radiyo Rwanda, ribangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru.

XS
SM
MD
LG