Uko wahagera

Inama Mpuzamahanga ku Itumanaho n’Ikoranabuhanga i Kigali


Kuva ku italiki ya 29 kugeza kuya 30 z’ukwezi kwa 10, 2007, abakuru b’ibihugu by’Afrika naba za Guverinoma bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku itumanaho n’ikoranabuhanga « connect Africa » mu rurimi rw’i Cyongereza. Ibihugu by’Afrika byihaye intego ko kugeza mu mwaka w’i 2012, imijyi yose y’ibihugu by’Afrika yaba ihuriye ku itumanaho rusange ryihuse kandi rihendutse.

Muri iyo nama, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko itumanaho rikoresheje ikoranabuhanga ariryo zizatuma Afrika ishobora kurwanya ubukene buyirangwamo.

Perezida wa Senegal, Abdoulaye Wade, yavuze ko guhora bakora amanama ibiyavamo nti bishyirwe mu bikorwa, ntacyo byagezaho Afrika. Perezida Wade yavuze ko ari ukwaya amafaranga yagize icyo amarira abaturage. Yongeyeho ko Afrika yagombye kwicara ikajya ikora ilisite y’inama zizakorwa mu mwaka, kandi izakozwe ahandi nti zigarukweho.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ubumwe bw’Afrika, Alfa Omari Konare, wafunguye ku mugaragaro inama y’i Kigali, yavuze ko Afrika icyeneye amahoro. Ko abanyafurika bafite uruhare ku mabi yose aba muri Afrika. Niba badakemuye icyo kibazo nta terambere bazageraho. Ndetse n’ikoranabuhanga bashaka guteza imbere uyu munsi niryo abakora amabi bazifashisha.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 900. Mu ba perezida cyenda bari bitezwe habonetse batandatu barimo Omar Gueri Perezida wa Egypte, Blaise Compaore wa Burkina Faso, Pierre Nkurunziza w’u Burundi, Bingwa Wamutalika wa Malawi, Abdoulaye Wade wa Senegal, na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

XS
SM
MD
LG