Uko wahagera

Rwigara Assinappol Yasabiwe Igifungo cy’Imyaka Ibiri n’Amezi Atandatu


Kuya 23 z’ukwezi kwa 10, 2007, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, rwaburanishije mu mizi urubanza rw’umunyemari Rwigara Assinapol. Mu mizi y’urwo rubanza, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ibimenyetso bigaragaza ko Rwigara yakoze ibyaha bibiri bumukurikiranyeho.

Ku cyaha cyo kwica umuntu no gukomeretsa atabigambiriye, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Rwigara yagize uburangare. Nti yakumira amazi atuma yinjira mu mukingo, nyuma uza gutenguka.

Ku cyaha cyo kwigomeka ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Rwigara yanze kwitaba ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, ndetse ahamagarira n’abantu kubangamira icyo gikorwa.

Umunyemari Rwigara yahakanye ibyaha byombi akurikiranweho. Yasobanuriye urukiko ko nta burangare yagize bwo gukumira amazi, kuko uwo mukingo watengutse ari mu gihe cy’izuba. Ibyabaye yabyise impanuka.

Ku cyaha cyo kwigomeka yabwiye urukiko ko nta cyabayeho kuko haba kwigomeka iyo hakoreshejwe intwaro. Ubushinjacyaha bwasabiye umunyemari Rwigara igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu. Rwigara we yasabye urukiko ko rwamugira umwere.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma urwo rubanza ku italiki ya 9 z’ukwezi 11, 2007.

XS
SM
MD
LG