Uko wahagera

HCP ku Mikorere y’Itangazamakuru mu Rwanda


Kuya 23 z’ukwezi kwa 10, 2007, inama nkuru y’itangazamakuru, HCP, yashyize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru. Iryo tangazo riramagana ikiganiro cyahitishijwe kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda ku italiki ya 9 z’ ukwezi kwa 9, 2007.

Muri icyo kiganiro havuzwe ku itangazamakuru, ubukungu, ubutabera, n’umutekano. Cyari kitabiriwe n’abaminisitiri 4, aribo Minisitiri w’itangazamakuru, Laurent Nkusi, Minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharcisse, Minisitiri w’imari, Musoni James, na Minisitiri w’umutekano, Moussa Fazir Harerimana. Hari kandi abavugizi ba polisi n’ingabo.

Muri iryo tangazo, HCP iranenga ibyavugiwe muri icyo kiganiro ko abarwanya Leta y’u Rwanda bakoresha bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, kandi ko hari ibimenyetso bibigaragaza. HCP isanga bitumvikana kuko niba bihari hagombye kugaragaza ibimenyetso byerekana ibyo bitangazamakuru ibyo aribyo, bigashyikirizwa ubutabera.

Itangazo rya HCP rivuga kandi ko impamvu zatanzwe zidasobanutse. Izo mpamvu zivuga ko bamwe mu banyamakuru bashyira urwikekwe ku bayobozi, kuko umunyamakuru wahawe amakuru n’umukozi wa Leta siwe ugomba kubibazwa. HCP ivuga ko amabanga y’igihugu atagomba kugirwa urwitwazo rubuza umunyamakuru gutara inkuru.

HCP itangaza ko ibanga ry’umunyamakuru rigomba kubahirizwa ku birebana n’aho yavanye amakuru, aho yakuye ibyo yiyandikiye, ibyo yafashe mu majwi n’amashusho cyangwa se yafotoye.

Iryo tangazo rivuga ko kuvuga ko umunyamakuru utatanze inkomoko y’aho yavanye amakuru ajyanye n’abikorera muri serivisi za Leta ngo yafatwa nk’umujura wibye izo nyandiko, ko ibyo byaba ari ugukabya kandi ari no kwitiranya ibintu.

XS
SM
MD
LG