Uko wahagera

Abagororwa Bazava Arusha  muri Gereza Nkuru y’i Kigali


Kuya 17 z’ukwezi kwa cumi, 2007, umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Bubakar Jallow, yasuye gereza nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya 1930.

Amaze gusura iyo gereza, Bwana Jallow yatangaje ko yujuje ibyangombwa bisabwa, kugira ngo ishobore kwakira abagororwa bafungiwe Arusha mur’iki gihe bazimurirwa mu Rwanda, ndetse n’abandi bakurikiranweho icyaha cya jemoside bazaturuka mu bindi bihugu.

Bwana Jallow yasuye inyubako nshya y’iyo gereza igizwe n’ibyumba 8 bigari byujuje ibyangombwa byose byemewe n’urwego mpuzamahanga, bigizwe n’aho biyuhagirira, ubwiherero, icyumba cy’isomero, aho kurebera amakuru n’aho kurebera televiziyo.

Ubusanzwe, gereza nkuru ya Kigali ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa bari hagati y’ibihumbi 2500 n’ibihumbi 3000. Bitewe na jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994, umubare wikubye hafi inshuro eshatu.

Mu rwego rwo kwitegurira abagororwa bazava Arusha baje gufungirwa mu Rwanda, u Rwanda rwubatse gereza ku musozi wa Mpanga i Nyanza, mu Ntara y’amajyepfo. Mu kwezi kwa 7, 2007, U Rwanda rwakuye igihano cy’urupfu mu mategeko rugenderaho. Gusa abafungiwe Arusha bo ntibifuza kurungikwa mu Rwanda. Mu minsi ishize baherutse kwiyicisha inzara basaba kuzajyanwa mu bindi bihugu bitarimo u Rwanda.

XS
SM
MD
LG