Uko wahagera

Abahoze Ari Ibihangange mu Mupira w’Amaguru Basuye u Rwanda


Ikigo cya Lotto Rwanda, gifatanije na minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, cyatumiye abakinyi b’ibihangange baconze ruhago mu gihe cyashize. Abitabiriye ubwo butumire, ni abakinyi batatu bakomoka mu Bufaransa, aribo Marcel Desailly, Christian Karembeu, na Basil Boli.

Ibindi bihangange bitandukanye byari byatumiwe ariko bititabiriye ubwo butumire, ni Samuel Eto’o ukina muri Barcelone, Didier Drogba ukina muri Chelsea, Nkwanko Kanu, ukina muri Portsmouth, Emmanuel Adebayor, ukina muri Arsenal, Aruna Dindane ukina muri Lens, na Zinedine Zidane wasezeye ku mupira w’amaguru.

Mu ruzinduko rwabo mu Rwanda, ibyo bihangange byakurikiranye irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe na Lotto Rwanda, ryahuje amakipe 4 yabaye aya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ayo makipe ni APR FC, Rayons Sport, Mukura na ATRACO FC. Iryo rushanwa ryabaye kuya 13 na 14 z’ukwezi kwa 10, 2007.

Ibyo bihangange byakinye mu mukino wo guharanira umwanya wa 3 wahuje ATRACO FC na Mukura, bakinnye mu minota itanu ya nyuma. Karembeu yakiniye ATRACO naho Basile akinira Mukura. Nta gitego kigeze gitsindwa muri iyo minota itanu ya nyuma. ATRACO yatsinze Mukura 4 kuri zeru. Ibyo bihangange byafashije kandi mu gikorwa cya tombola cyari cyateguwe na lotto Rwanda mu guhitamo numero zatomboye.

Umukino wa nyuma w’iryo rushanwa wahuje ikipe ya APR FC n’ikipe ya Rayon Sport. Ikipe ya APR FC itsinda Rayons Sport kuri penaliti 10 ku 9. Iminota isanzwe y’umukino yarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 12 z’ukwezi kwa 10, 2007, ubuyobozi bwa Lotto Rwanda bwabatangarije ko mu marushanwa buzategura mu gihe gitaha butazahwema gutumira ibihangange mu mupira w’amaguru, kandi bufite icyizere ko bazajya bitabira ubutumire.

XS
SM
MD
LG