Uko wahagera

Inama ya Gatandatu Nyafrika k’Uburenganzira bwa Muntu i Kigali


Ku matariki ya 8-10, z’ukwezi kwa 10, 2007, i Kigali hateraniye inama Nyafrika ya za komisiyo n’imiryango Nyafrika iharanira uburenganzira bwa muntu. Iyo nama iriga uruhare rw’iyo miryango mu kurengera uburenganzira bw’impunzi, abavanywe mu byabo n’imirwano, n’abantu batagira ubwene gihugu. Ibihugu 27 by’Afrika nibyo byitabiriye iyo nama.

Muri iyo nama, Perezida wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Madamu Zayinabo Sylviya Kayitesi, yatangaje ko mu mwaka wa 2006, ku mugabane w’Afrika habarirwaga impunzi zigera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane, miliyoni cumi n'imwe n’ibihumbi magana atandatu bavanywe mu byabo n’imirwano, n’abarenga ibihumbi ijana batagira ubwene gihugu.

Madamu Kayitesi yavuze ko mu Rwanda habarirwa impunzi zigera ku bihumbi mirongo itanu n'imwe. Muri zo, ibihumbi mirongo ine n'icenda ni abanyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Abanyarwanda b’impunzi baba mu mahanga babarirwa ku bihumbi mirongo irindwi.

Abafashe amagambo muri iyo nama, barimo intumwa ya Louise Arbor, komiseri w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Bwana Bacre Ndiaye, bavuze ko Afrika igomba gufatanya mu gukumira ibibazo bituma abaturage bahunga, harimo amakimbirane yibasiye uwo mugabane, ndetse n’ikibazo cy’ubukene.

Twababwira ko iyo nama iterana buri myaka ibiri. Yaherukaga kuba mu mwaka w’i 2005, i Abuja muri Nigeria.

XS
SM
MD
LG