Uko wahagera

Abadepite Bazahagararira u Rwanda muri EAC Bagiye Gushyirwaho


Kuya 24 Nzeri 2007, umutwe w’abadepite wemeje umushinga w’itegeko ngenga rigena itora ry’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba.

Visi-Perezida w’umutwe w’abadepite, Polisi Denis, yatangaje ko nyuma y’aho u Rwanda rwemerewe kwinjira muri EAC, rugomba kubahiriza ibisabwa n’amategeko y’uwo muryango.

Polisi Denis yavuze ko abadepite baturuka mu bindi bihugu bigize uwo muryango batangiye imirimo, u Rwanda rukaba rwarasabwe gutora no kohereza abadepite bazaruhagararira mu gihe cya vuba.

Umudepite ugomba guhagararira u Rwanda muri EAC, agomba guhita yegura ku mirimo ye yarashinzwe. Nta mudepite uziyamamaza ku giti cye, bazaturuka mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye n’abanyamakuru kuya 10 Nyakanga 2007, yabatangarije ko abadepite 9 bazahagararira u Rwanda mu muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba, bazaturuka mu mashyaka yo mu Rwanda yemewe.

Tubibutse ko u Rwanda n’u Burundi byemerewe kwinjira muri EAC mu Gushyingo 2006. Byinjiye ku mugaragaro muri uwo muryango muri Nyakanga 2007, bisangamo Tanzania, Kenya, n’Ubuganda.

XS
SM
MD
LG