Uko wahagera

Abanyarwanda Babaga mu Mashyamba ya Congo Bakomeje Gutahuka


Nyuma y’aho imirwano yongeye kuburira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, abanyarwanda babaga mu mashyamba yaho bongeye gutahuka.

Abatahuka binjirira ku mupaka wa Rusizi, mu cyahoze ari Cyangugu, biganjemo abagore n’abana. Baturuka mu bice bya Masisi, Karehe na Walikare, mu burasirazuba bwa RDC.

Kuwa 21 Nzeri 2007, hatahutse abanyarwanda 147, naho kuya 24 Nzeri hatahuka abanyarwanda 219. Abo banyarwanda batahuka, benshi bahunze mu mwaka w’i 1994. Ni ukuvuga ko bamaze imyaka isaga 10 mu mashyamba ya Congo. Bavuga ko ubuzima babagaho ari bubi, kandi ko nta mutekano bari bafite aho babaga bitewe n’imitwe yitwaje intwaro iharangwa.

Impunzi z’abanyarwanda zirangwa hirya no hino mu bihugu byo muri Afrika. U Rwanda ruhora ruzisaba gutaha, bamwe barabyumva abandi bakanangira. U Rwanda rukomeje gushyikirana n’ibihugu zahungiyemo kugira ngo birebere hamwe uburyo batahuka.

Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye n’abanyamakuru kuya 10 Nzeri 2007, yabatangarije ko mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Malawi, we na mu genzi we wa Malawi bumvikanye ko impunzi z’abanyarwanda zahungiyeyo zizacyurwa mu minsi ya vuba.

XS
SM
MD
LG