Uko wahagera

Umutekano Muke mu Ntara ya Kivu y'Amajaruguru


Kuwa 12 Nzeri 2007, ryanyarukiye N’ubwo hari agahenge, abaturage bo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, cyane cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, batangarije Ijwi ry’Amerika ko bafite ubwoba bw’umutekano wabo.

Uwitwa Mashagiro Nzeyi Jerome yadutangarije ko nta kizere bafite kuko babona ko imirwano ishobora kongera kubura muri Kivu y’amajyaruguru.

Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Bwana Paluku Julien, yadutangarije ko nibura abaturage basaga ibihumbi 600 bakuwe mu byabo n’imirwano yongeye kubura muri ako karere. Abenshi muri bo banyanyagiye hirya no hino ku misozi.

Bwana Paluku Julien yadutangarije ko imfashanyo bahabwa zikiri nke cyane, ko kandi umubare w’abaturage bamaze guhitanwa n’iyo mirwano utaramenyekana neza. Gusa, abaturage bo mu mujyi wa Goma bavuga ko muri rusange nabo babayeho nabi, kuva aho imirwano yongeye kuburira muri Kivu y’amajyaruguru. N’ibiciro by’ibiribwa by’ibanze byikubye inshuro 2.

Bwana Paluku Julien yatubwiye ko icyo bashaka ari uko abavanywe mu byabo n’imirwano batahuka bagasubira iwabo mu ngo. Kandi ko ingabo zose zigomba kuvangwa, zikarema igisirikare kimwe cya Congo. Paluku avuga ko ibyo bizarinda ko habaho intambara ishingiye ku moko.

Abaturage ba Kivu y’amajyaruguru basanga imiryango mpuzamahanga yafata ibindi byemezo kuko MONUC yonyine babona idahagije.

XS
SM
MD
LG