Uko wahagera

Umunyemari Rwigara Assinapol Yarekuwe by'Agateganyo


Kuya 28 Kanama 2007, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, rwategetse ko umunyemari Rwigara arekurwa by’agateganyo.

Ku cyaha cyo kwica no gukomeretsa, urukiko rwavuze ko kuba Rwigara ari ny’iri kibanza atari impamvu ihagije yatuma akurikiranwa afunzwe.

Ku cyaha cyo kwigomeka, urukiko rwavuze ko ibyo Rwigara yakoze atari ukwigomeka, ko icyo cyaha cyakwiye gushakirwa indi nyito.

Urukiko rwasanze y’uko kuri ibyo byaha, Rwigara nta bimenyetso azasibanganya, ruhita rutegeka ko ahita afungurwa by’agateganyo akazakurikiranwa ari hanze.

Ku mpamvu ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko Rwigara yafungwa by’agateganyo kuko arekuwe yatoroka ndetse n’umwirondoro we ukaba ucyemangwa, urukiko ntacyo rwigeze rubivugaho.

Urukiko rugitangaza ko umunyemari Rwigara arekuwe, abo mu muryango bari benshi mu rukiko bahise bagaragaza ibyishimo byabo.

Umunyemari Rwigara nawe yatangaje ko yishimiye umwanzuro w’urukiko.

Umwe mu bunganira Rwigara, Maitre Kazungu J. Bosco, avuga ko isomwa ry’uru rubanza ritanga icyizere k’ubutabera bw’u Rwanda.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge nti rwatangaje itariki urwo rubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi yarwo.

XS
SM
MD
LG