Uko wahagera

Umunyamabanga wa Reta Ushinzwe Ubuzima muri Amerika mu Rwanda


Kuva kuya 26 kugeza kuya 28 kanama 2007, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima muri reta Zunze Ubumwe za Amerika, Michael Leavitt, yagendereye u Rwanda.

Urwo rugendo rw’umunyamabanga wa Leta muri reta Zunze Ubumwe za Amerika, Michael Leavitt, ruri mu rwego rw’ingendo yagiriye mu bihugu bine bya Afrika, aribyo Afrika y’Epfo, Mozambique, Tanzania n’u Rwanda.

Muri ibyo bihugu byose, Michael Leavitt, yagenzwa no kureba aho umugambi wa Perezida w’Amerika wo gufasha ibyo bihugu kurwanya zimwe mu ndwara z’ibyorezo zihangayikishije Afrika muri iki gihe ugeze.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y‘ubuzima ushinzwe kurwanya Sida n’ibindi byorezo, Dr Nyaruhirira Innocent, yadutangarije ko uruzinduko rwa Michael Leavitt mu Rwanda, ruhuriranye n’igihe mu Rwanda bahagurukiye kurwanya byimazeyo indwara ya Malariya, batera umuti wo kwica umubu utera Malariya mu mazu.

Dr Nyaruhirira, yavuze ko uyu ari umwanya kuri Leavitt n’abamuherekeje wo kwirebera uko ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda biterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigera ku baturage.

Mu Rwanda, Leavitt yasuye ibikorwa bitandukanye biterwa inkunga n’umugambi wa Perezida Bush wo kurwanya SIDA na Malariya. Ibikorwa yasuye biherereye mu karere ka Gasabo no mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, no ku Kibuye.

Ushinzwe guhuza inzego muri Ambasade ya Amerika i Kigali, George Brian, yadutangarije ko mu mwaka wa 2007, igihugu cya Amerika, cyageneye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 130 z’amadorali y’amanyamerika, yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima.

XS
SM
MD
LG