Uko wahagera

Umunyemari Rwigara Assinapol Imbere y'Urukiko


Kuya 27 Kanama 2007, Umunyemari Rwigara Assinapol yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko yafungwa by’agateganyo. Rwigara n’abamwunganira bo basabye ko yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.

Umunyemari Rwigara akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha 2, aribyo icyaha cyo kwica abantu atabishaka ndetse n’icyaha cyo kwigomeka. Ibyo byaha bymbi Rwigara yarabihakanye.

Zimwe mu mpamvu zikomeye ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba urukiko ko umunyemari Rwigara Assinapol yafungwa by’agateganyo mu gihe kingana n’iminsi 30, mu gihe ubushinjacyaha bugishakisha ibimenyetso bigaragaza ko yakoze ibyaha bumukurikiranyeho, ubushinjacyaha buratinya ko Rwigara yatoroka, ndetse no kuba umwirondoro wa Rwigara utazwi kandi unashidikanywaho.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko gufunga by’agateganyo Rwigara aribwo buryo bwonyine ubutabera bwamubonera hafi kuko byamaze kugaragara ko aramutse akurikiranwe ari hanze kumubona bitakoroha.

Umwe mu bunganira umunyemari Rwigara, maitre Kazungu J. Bosco, yabwiye urukiko ko dosiye ya Rwigara ari dosiye itagira ibyaha. Maitre Kazungu, yavuze ko nta ntangiriro y’ibimenyetso yerekanana ko ibyo Rwigara akurikiranweho yabikoze. Kazungu agasanga nta mpamvu n’imwe yashingirwaho yo gufunga Rwigara iminsi 30 mu gihe Rwigara ari we ubwe wizanye akishyikiriza ubushinjacyaha.

Twabibutsa ko Rwigara yishyikirije ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika kuya 16 Kanama 2007, avuye mu bwihisho yagiyemo kuya 27 Nyakanga 2007.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruzafata umwanzuro ku ifungwa ry’agateganyo rya Rwigara kuya 28 Kanama 2007.

XS
SM
MD
LG