Uko wahagera

Inama Nkuru y'Itangazamakuru Yahuguye Abanyamakuru


Kuya 20-24 Kanama 2007, abanyamakuru bagera kuri 60 baturutse mu binyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, bitabiriye amahugurwa yateguwe n’Inama nkuru y’itangazamakuru. Ayo mahugurwa yabereye i Kigali.

Muri ayo mahugurwa, abanyamakuru bahuguwe mu buryo bwo kwisuzuma no gusuzumana mu itangazamakuru.

Abanyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa batangarije Ijwi ry’Amerika, ko ayo mahugurwa abafasha mu mikorere yabo, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda rwinjiye muri EAC, biteguye guhangana n’ibinyamakuru byo muri uwo muryango.

Abanyamakuru bo mu Rwanda bunguranye ibitekerezo bitandukanye byatuma itangazamakuru mu Rwanda riba iry’umwuga. Abanyamakuru bavuze ko bazajya birinda gutangaza inkuru batahagazeho.

Ayo mahugurwa ni aya kane ateguwe n’Inama nkuru y’itangazamakuru. Amahugurwa ya mbere yabaye mu mwaka wa 2005.

XS
SM
MD
LG