Uko wahagera

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge Rwanze ko Abanyamigabane ba BCDI Bihana Umucamanza Mushya Uburanisha Urubanza rwa Kalisa


Ku italiki ya 9 Kanama 2007, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze icyifuzo cy’abanyamigabane b’icyahoze ari Banki y’Ubucuruzi, Amajyambere n’Inganda, BCDI, cyo kwihana umucamanza mushya, akaba n’uwa gatatu, uburanisha urubanza rwa Kalisa Alfred.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko impamvu eshanu zatanzwe na Zitoni, umwe mu bunganira abanyamigabane ba BCDI, nta shingiro zifite. Rwemeje ko urubanza rukomeza kuburanishwa n’umucamanza Bwasisi Yeremiya.

Abanyamigabane ba BCDI uko ari icyenda nta n’umwe witabye urukiko, n’ubwo bose bari barasinyiye itariki y’isubukurwa ry’urubanza ya 9 Kanama 2007. Umucamanza yemeje ko urubanza ruburanishwa badahari.

Abunganira Kalisa bongeye gusaba urukiko ko arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze, nk’uko abanyamigabane ba BCDI nabo ntawe ufunze.

Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko bwo ntacyo bukurikiranyeho abanyamigabane ba BCDI, busaba ko Kalisa yakomeza gukurikiranwa afunze.

Urubanza rwa Kalisa ruzasubukurwa ku itariki ya 13 Kanama 2007. Urukiko ruzatanga imyanzuro niba Kalisa azakomeza gukurikiranwa ari muri gereza cyangwa niba azafungurwa by’agateganyo.

BCDI yitirirwaga Kalisa, bitewe n’imigabane ingana na 31 ku 100 yari ayifitemo, yaguzwe na ECOBANK ku italiki ya 29 Kamena 2007.

XS
SM
MD
LG