Uko wahagera

Inama Nkuru ya 3 y’Abana I Kigali


Kuya 30-31 Nyakanga 2007, ku nshuro ya 3, I Kigali, hateraniye inama nkuru ya 3 y’abana. Abana bagera kuri 416, bahagarariye bagenzi babo, baturutse mu mirenge yo hirya no hino yo mu Rwanda, bitabiriye iyo nama.

Muri iyo nama, abana bagaragaje ibibazo bikomeje kugariza abana; harimo iby’ihohoterwa, abana bakomeje kuvutswa uburenganzira bwo kwiga n’ababyeyi babo, ibibazo by’ubukene ndetse n’ibibazo by’abana bavukira mu magereza.

Abana bijejwe n’abayobozi bitariye iyo nama ko ibyo bibazo byose babikurikirana kandi ko umuti wabyo utazatinda kuboneka.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’intebe, Bwana Bernard Makuza, wafunguye iyo nama ku mugaragaro, yavuze ko, abana bagomba guteganyirizwa bijyanye no kuringaniza imbyaro n’umusaruro. Ababyeyi, ntibumve ko abana babo bagomba kuba ba Hagenimana, ba hategekimana, n’andi mazina.

Mu kiganiro bagiranye na Radiyo Ijwi ry”amerika, abana basabye bakomeje ko imyanzuro izafatirwa muri iyi nama, yashyirwa mu bikorwa ntigende kubikwa mu tubati nk’uko byagiye bigaragara hamwe na hamwe mu nama zabanjirije iyi.

Ku nshuro ya 3 iyo nama iterana, abana biyemeje ko bagiye kugira uruhare mu kurwanya ubukene bwugarije u Rwanda, bijyanye n’insanganyamatsiko y’inama”umwana muri gahunda y’amajyambere rusange y’igihugu”.

XS
SM
MD
LG