Uko wahagera

Umuyobozi w’Ishyaka ry’aba Conservateur ryo mu Bwongereza mu Rwanda


Umuyobozi w’ishyaka ry’aba conservateur ryo mu Bwongereza, Bwana David Cameron, yasuye u Rwanda, guhera ku italiki ya 23 Nyakanga 2007. Mu Rwanda, Bwana Cameron David, kuya 24 Nyakanga 2007, yagejeje ijambo ku nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.

Bwana Cameron, yishimiye ukuntu u Rwanda rukoresha inkunga rugenerwa n’igihugu cy’u Bwongereza, ingana n’amafaranga akoreshwa mu bwongereza miliyoni 46 buri mwaka. Bwana Cameron, yijeje u Rwanda ko nirumara kuzuza ibyo rusabwa, ishyaka abereye umuyobozi, rizarushyigikira mu kwinjira mu muryango uhuza ibihugu u Bwongereza bwahoze rukoronije. Inama y’uwo muryango, iteganijwe kubera I Kampala muri Uganda, m’Ugushyingo 2007, u Rwanda narwo rwaratumiwe.

Mu Rwanda, Bwana Cameron, yaganiriye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo kiri mubyo bagarutseho. Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Bwana Cameron, yazanye n’intumwa zitandukanye zo mu ishyaka ritsimbaraye ku bya kera “conservateur” ryo mu Bwongereza.

XS
SM
MD
LG