Uko wahagera

Mu Rwanda, i Banki BCDI Yaguzwe na ECOBANK


Banki y’Ubucuruzi, Inganda n’Amajyambere mu Rwanda, BCDI, yaragurishijwe.

ECOBANK yeguriwe BCDI, ifite icyicaro i Lome mu gihugu cya Togo. ECOBANK, isanzwe ikorera mu bihugu 18 by’Afrika, u Rwanda rukaba rwarabaye igihugu cya 19 cy’Afrika igiye gukoreramo.

ECOBANK yashoye muri BCDI amafaranga angana na miliyari 6 na miriyoni 400 y’Amanyarwanda. ECOBANK, ifite muri BCDI imigabane ingana na 90 k 100, imigabane isigaye ingana na 10 ku 100, izasigara ari iy’abanyamigane ba BCDI.

BCDI, igurishijwe mu gihe urubanza rw’uwahoze ari umuyobozi wayo, Kalisa Alfred, rwahagaze. Mu byaha aregwa, harimo ko yahemukiye iyo banki atanga inguzanyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko akoresheje gutonesha ndetse n’impapuro mpimbano.

Uretse u Rwanda, ECOBANK ikorera kandi muri Benini, Cameruni, Burukina Faso, Gana, Senegali, Chadi, Niger, Nigeriya, Mali, ibindi bihugu. ECOBANK, yiyemeje kugaba amashami hirya no hino mu bihugu by’Afrika y’amajyepfo n’iy’iburasirazuba

BCDI, yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’i 1995. Mbere y’uko igurishwa, Kalisa Alfred ufungiwe muri gereza nkuru ya Kigali, niwe wari ufitemo imigabane myinshi ingana na 31 ku 100.

XS
SM
MD
LG