Uko wahagera

Abanyamakuru Babiri b'Ikinyamakuru  UMUSESO Imbere y'Ubugenzacyaha


Kuya 29 Kamena 2007, abanyamakuru babiri b’UMUSESO, Charles Kabonero na Gasana Didas, bamaze amahasa atanu bagirizwa n’ubugenzacyaha ku Kacyiru i Kigali.

Umunyamakuru Gasana niwe wabajijwe mbere, amara isaha imwe n’igice; ariko umunyamakuru Kabonero we yabajijwe mu masaha atatu n’igice.

Abo banyamakuru bagisohoka, batangarije Radiyo Ijwi ry’Amerika, ko baregwa n’umunyemari Rujugiro Ayaatwa Tribert, ubarega ko inkuru basohoye mu kinyamakuru UMUSESO zamutesheje icyubahiro yari afite.

Mu nimero ya 283, ikinyamakuru UMUSESO cyanditse ko Rujugiro ashakishwa n’ubucamanza bwo muri Afrika y’epfo, bumukurikiranyeho 57; mu kinyamakuru UMUSESO numero ya 284 cyongera gusohora indi nkuru iviga ko Rujugiro yatangiye guteza utwe kuko afite ubwoba bwo gusanga umunyemari Kalisa mu buroko.

By’umwihariko kuri uwo munsi, umunyamakuru Kabonero yabajijwe no ku nkuru yanditse mu kinyamakuru UMUSESO 285, ivuga ko Komiseri mukuru wa Polisi nawe yariye uburoko.

Abo banyamakuru badutangarije ko dosiye babakoreye igihe koherezwa mu bushinjacyaha, ikazashyikirizwa urukiko.

XS
SM
MD
LG