Uko wahagera

U Rwanda Rwazirikanye Umunsi Mpuzamakungu Wahariwe Umuzika


Kuya 21 Kamena, wari umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe muzika. Mu mwaka wa 2007, mu Rwanda bihaye insanganyamatsiko ikurikira “ Duheshe agaciro ibihangano byacu”.

Iyi nsanganyamatsiko nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’urubyiruko, umuco na Siporo, Bwana Habineza Joseph, ifite intego yo guhindura imikorere y’abahanzi Nyarwanda, bakava mu buhanzi bwo kwinezeza no kwidagadura gusa, bakajya mu buhanzi bw’umwuga, ndetse bagatungwa n’ubuhanzi bakora.

Mu rwego rwo kuzirikana uwo munsi mpuzamahanga wa muzika, minisiteri y’urubyiruko, umuco na siporo, yateguye igitaramo kuri sitade amahoro i Kigali, cyahuje abahanzi batandukanye yaba abaririmba ku giti cyabo, abaririmbira hamwe, amakorari, n’abandi.

Mu Rwanda, abahanzi ba muzika nti bari bageza aho batungwa n’ibihangano byabo, bitewe n’uko hari abigana ibihangano by’abandi, ndetse hakaba n’ababicuruza batabifitiye uruhushya, akenshi akaba aribo babibonamo inyungu itubutse kurusha ba nyirabyo.

Gusa, mu rwego rwo guca ako kajagari mu Rwanda hashyizweho ihuriro ry’abahanzi ba muzika, kugirango ribafashe mu kurengera imiri

XS
SM
MD
LG