Uko wahagera

Inama y'Amashyaka ya Politike Yemewe mu Rwanda


Kuya 21 Kamena 2007, ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda ryarateranye. Minisitiri ufite imiyoborere myiza, Bwana Protais Musoni, yarisobanuriye icyerecyezo ya 2020 cy’umurenge.

Iryo huriro ryahawe ibyo bisobanuro mu gihe amashyaka ya politiki kuri ubu yemerewe gukora, akamanuka akagera mu mirenge, nta garukire mu ntara gusa nk’uko byari bimeze mbere.

Amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda, agiye gutangira gushaka abayoboke mu mirenge, mu gihe mu Rwanda bitegurira amatora y’abadepite azaba mu mwaka utaha wa 2008, igihe manda y’abadepite bariho y’imyaka 5 batowe mu mwaka wa 2003 izarangira.

Amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda mu minsi iri mbere yemerewe gufungura za biro mu mirenge y’u Rwanda, aho buri shyaka rifite uburenganzira bwo gushaka abayoboke ndetse rikagira n’abarihagarariye.

Gusa amashyaka yemewe mu Rwanda akomeje gusabwa kuzakoresha neza ubwo bwisanzure yahawe.

XS
SM
MD
LG