Uko wahagera

Dusabane: Ikiganiro Gishya cya Radiyo Ijwi rya Amerika


Radiyo Ijwi ry’Amerika imaze gutangiza ikiganiro gishyashya cyitwa “Dusabane.” Mu kiganiro cya mbere cyahise ku cyumweru ku italiki ya 10 y’ukwezi kwa gatandatu, umunyamakuru Thomas Kamilindi yaganiriye na Jean-Pierre Higiro ku irushanwa rya “Miss Campus-Nyampinga.” Higiro ni we wagize igitekerezo cyo gukoresha irushanwa rya “Miss Campus-Nyampinga”. Yiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubuganga muri kaminuza y’u Rwanda, UNR, i Butare.

Iryo rushanwa ryatangiye muri kaminuza y’u Rwanda-campus y’i Butare mu mwaka w’2006. Nk’uko Higiro abisobanura, abiyamamaza basabwa kuba ari abakobwa biga muri kaminuza i Butare, kuba bafite hagati y’imyaka 17 na 25 y’amavuko, kuba bafite byibura uburebure bwa 1,70 m n’ibiro bitarengeje 60, no kuba bavuga byibura indimi ebyiri mpuzamahanga.

“Miss Campus-Nyampinga” asabwa kuba urugero abantu bareberaho nk’uko nyampinga bivuga mu rurimi rw’i Kinyarwanda: urugero mu bwiza, mu mico no mu myitwarire. Itora rye riba buri mwaka. Rizajya rikurikirwa n’irushanwa rya “Miss Rwanda” mu kwezi kwa 12.

Nyuma y’icyo kiganiro cyibanze ku bisonaburo rusange, ku cyumweru taliki ya 17 y’uku kwa gatandatu tuzaganira na Miss Campus Nyampinga 2005-2006 na Miss Campus Nyampinga 2007.

“Dusabane” ni ikiganiro cya Radio Ijwi ry’Amerika. Kibaha urubuga rwo guha abandi ibitekerezo byanyu no kungurana inama ku tuntu n’utundi, ku buzima busanzwe.

Ikiganiro “Dusabane” mukigezwaho na Thomas Kamilindi umunyamakuru wa radiyo Ijwi rya Amerika. Icyo kiganiro mucyumva ku cyumweru kuva saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Abifuza kuduha ibitekerezo, mushobora kutwandikira kuri radiyoyacu@voanews.com, cyangwa se mukadusigira ubutumwa kuri telefoni numero 205-9942-78.

XS
SM
MD
LG