Uko wahagera

Uwakubise Umunyamakuru Gasasira Yasabiwe Igihano cyo Gupfa


Kuwa 11 Kamena 2007, ubushinjacyaha bwasabiye Bwana Murenzi Aimable wakubise imitarimba umunyamakuru Gasasira Jean Bosco igihano cyo gupfa.

Imbere y’urukiko rukuru rwa Repubulika, uregwa Bwana Murenzi Aimable yahakanye icyaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha cyo gushaka kwica umunyamakuru Gasasira abigambiriye.

Bwana Murenzi Aimable yabwiye urukiko ko yagiye gutabara umunyamakuru Gasasira, ko ntaho ahuriye n’ikubitwa yagiriwe.

N’ubwo umunyamakuru Gasasira atari yatumiwe muri urwo rubanza, yarugiyemo atunguranye, ndetse ahamiriza urukiko ko yibuka neza ko Murenzi yari mu bantu bamukubise imitarimba.

Tubibutse ko umunyamakuru Gasasira yakubiswe imitarimba ku itariki ya 9 Gashyantare 2007, akarwara bikomeye kugera n’aho ajya muri koma, bitewe n’uko yakubiswe cyane mu mutwe. Mu bantu bamukubise hafashwe umwe gusa.

Urukiko rukuru rwa Republika ruri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, rwavuze ko urwo rubanza ruzasomwa ku italiki ya 2 Nyakanga 2007.

Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, uherutse gusaba ko igihano cyo gupfa, cyasabiwe Murenzi, cyakurwa mu mategeko y’u Rwanda.

XS
SM
MD
LG