Uko wahagera

Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda Yakatiwe Gupfungwa Imyaka Itandatu


Kuwa gatandatu Kamena 2007, umunyamakuru wa Radiyo Rwanda, Bwana Karegeya Isayi, yakatiwe n’urukiko Gacaca rwo mu karere ka Huye, mu ntara y’amajyepfo, igihano cyo gufungwa imyaka itandatu.

Mu rwego rwa mbere, urukiko Gacaca rwari rwagize umwere umunyamakuru Karegeya Isayi. Abiciwe bajuririra uwo mwanzuro, mu rwego rw’ubujurire, Karegeya akatirwa iyo myaka.

Karegeya yaregwaga ibyaha bitandukanye birimo kujya kuri bariyeri, kujya mu bitero by’ubwicanyi, n’ubufatanyacyaha mu gusahura.

N’ubwo yari yatawe muri yombi, ubu arabarizwa iwe mu rugo. Azabanza gukora imirimo nsimburagifungo, TIG, mu gihe kingana n’imyaka ibiri, hakazabaho n’isubikagihano naryo ry’imyaka ibiri, indi myaka ibiri isigaye akazayifungwa.

Umunyamakuru Karegeya Isayi yatangiye gukorera Radiyo Rwanda guhera mu mwaka w’i 1995. Yari azwi cyane mu kiganiro “Radiyo Iwacu” gihita kuri Radiyo Rwanda ku cyumweru saa mbiri na 45 za n’ijoro.

XS
SM
MD
LG