Uko wahagera

Igihano cy'Urupfu Kigiye Kuvaho mu Rwanda


Umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko, kuwa 8 Kamena 2007, wemeje ko igihano cy’urupfu kigomba kuva mu mategeko y’u Rwanda. Byemejwe n’abadepite 45, abadepite 5 barifata, nta mudepite wabyanze.

Igihano cyo kwicwa cyaherukaga gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’1998, ubwo abantu 22 bahamwe n’icyaha cy’itsembabwoko barasiwe mu ruhame.

Mu magereza yo mu Rwanda habarirwa abagororwa basaga 800 bakatiwe igihano cyo gupfa. Abenshi muri bo bahamijwe icyaha cya jenoside.

Kuvana igihano cyo gupfa mu mategeko y’u Rwanda bijyanye n’ivugurura u Rwanda rwatangiye mu mategeko yarwo kugirango agendane n’igihe. U Rwanda kandi ruvanyeho icyo gihano mu gihe rwitegura kwakira abantu baregwa jenocide bazava Arusha baje kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Umutwe wa Sena nawo uzabanza wemeze iryo tegeko rivanaho igihano cyo gupfa mbere y’uko ryemerwa burundu.

XS
SM
MD
LG