Uko wahagera

Imanza Zigiye Kwihutishwa mu Rwanda


Ikibazo cy’itinda ry’imanza mu nkiko, cyari gihangayikishije abagororwa mu Rwanda, cyaba kigiye gukemuka.

Inama y’abaminisitiri, yateranye kuwa 30 Gicurasi 2007, yemeje umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko numero 0610/2004 ryo ku wa 14 Mata 2004, rigenga abacamanza n’abakozi b’inkiko.

Muri uwo mushinga w’itegeko, inama y’abaminisitiri, yafashe icyemezo ko hashyirwaho abacamanza ndetse n’abakozi b’inkiko bakorera kuri kontaro, kugira ngo harangire vuba ibirarane by’imanza.

Abo bacamanza n’abakozi bo mu nkiko, bazunganira abasanzwe bakora, mu rwego rwo kwihutisha imanza ndetse zigacirirwa igihe.

Mu magereza yo mu Rwanda, habarirwa abagororwa basaga ibihumbi 70, abenshi muri bo bakaba bakekwaho icyaha cya jenoside. Muri abo bagororwa, hari abakoze ibyaha bisanzwe, bakaba bafunzwe imyaka 4 bataragezwa imbere y’urukiko, mu bakekwaho jenoside hari abamaze muri gereza imyaka 10 imanza zabo zitaratangira.

XS
SM
MD
LG