Uko wahagera

Inama Mpuzamakungu kuri Sida i Kigali


U Rwanda ruritegurira kwakira inama mpuzamahanga kuri SIDA. Iyo nama yateguwe na Leta Zunzubumwe za Amerika, izabera i Kigali, guhera ku itariki ya 16 gushika ku ya 19 Kamena 2007.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Leta, muri minisiteri y’ubuzima, ushinzwe kurwanya SIDA n’ibindi byorezo, Dr Nyaruhirira Innocent, yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, ku wa 29 Gicurasi 2007, yadutangarije ko, iyo nama izitabirwa n’abantu bagera ku 2000, bazaturuka mu bihugu birenga 100 byo hirya no hino ku isi.

Dr Nyaruhirira, yatubwiye ko u Rwanda nta hoteli rufite ifite icyumba cy’inama cyakwakira umubare w’abantu ungana kuriya. Adutangariza ko iyo nama izabera kuri Jali Club, hatangiye kubakwa amahema yo mu buryo bugezweho, kugira ngo imirimo y’iyo nama izagende neza.

U Rwanda, nirwo rwatoranijwe kwakira iriya nama, bitewe n’intambwe rumaze gutera mu kurwanya icyorezo cya SIDA, malariya ndetse n’igituntu. Ibi nabyo twabitangarijwe na Dr Nyaruhirira.

Iyo nama izaba iri mu rwego rwo kureba ishyirwa mu bikorwa, umugambi wa Perezida wa leta Zunzubumwe za Amerika wo kurwanya SIDA.

XS
SM
MD
LG