Uko wahagera

Dosiye ya Gacaca ya Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu  Yarabuze


Mu rukiko Gacaca rwa Gabiro, mu murenge wa Biryogo, mu mujyi wa Kigali, haravugwa ibura rya dosiye ya Gacaca ya Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fadhil Harerimana.

Ibura ry’iyo dosiye ryatumye abantu batatu bamutanzeho ubuhamya muri Gacaca yo ku wa 8 Gicurasi 2005, yabereye muri Camp Kigali, aribo Sefu Wakweli, Ali Karera na Josiane Kanazayire, bandikira umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca, Madamu Mukantaganzwa Domitille.

Ku ya 20 Gicurasi 2007, Madamu Mukantaganzwa, yayoboye iyo Gacaca hasuzumwa icyo kibazo.

Bitewe n’uko jenoside ari icyaha kidasaza, Madamu Mukantaganzwa, yasabye abo batangabuhamya kongera gutanga ubundi buhamya, ariko baramwangira, bongera kubaza irengero ry’ubuhamya batanze mbere.

Madamu Mukantaganzwa, yahise yitabaza CD yafatiweho ubwo buhamya. Cyakora, igeze hagati iza kumutenguha abaturage ntibakomeza kubikurikirana.

Madamu Mukantaganzwa, yavuze ko agiye guhagurikira icyo kibazo kikazarangira mu gihe kitarambiranye.

Tubibutse ko, mu kiganiro yagiranye na radio Ijwi ry’Amerika ku ya 2 Gashyantare 2007 kiri kuri site internet, Minisitiri Mussa Fadhil Harerimana yari yadutangarije ko nta dosiye afite muri Gacaca, kandi ko nta n’iyo azagira.

XS
SM
MD
LG