Uko wahagera

Ubugeni Bugiye Kurushaho Kwitabwaho mu Rwanda


Ku wa 10 na 11 Gicurasi 2007, i Kigali mu Rwanda hateraniye Inama y’impuguke mu by’ubugeni, mu rwego rwo kureba uko umuco Nyarwanda watezwa imbere, ndetse n’ubugeni bugahabwa agaciro.

Mu gutangiza iyo nama, Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze, Bwana Joseph Habineza, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguriye gushyigikira ubugeni mu mashuri, k’uburyo ubuhanzi n’ubugeni kanaka byatunga nyirabyo.

Muri iyo nama kandi, impuguke mu by’ubugeni zizasuzuma uko muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, UNR, hashyirwaho ishami ryo kwigisha ibijyanye n’ubugeni.

Yaba ubugeni, yaba ubuhanzi, yaba ubukorikori, nti byari byatere imbere mu Rwanda, k’uburyo ababikora bashakisha indi mirimo, kugira ngo babone uko babaho, kuko byo ubwabyo bidashobora kubatunga.

XS
SM
MD
LG