Uko wahagera

Itumanaho Ryaguye muri EAC


Ku ya 8-9 Gicurasi 2007, abaminisitiri b’itumanaho mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba, EAC, aribyo u Rwanda, u Burundi, Ubuganda, Tanzania na Kenya, bateraniye mu nama i Kigali, yo kureba uburyo itumanaho rikoresheje ikoranabuhanga, ryatezwa imbere muri ibyo bihugu.

Iyo nama yateguwe na Leta Zunzubumwe z’Amerika, binyujijwe mu mushinga wa Perezida w’Amerika “ Digital Freedom Initiative”, DFI.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda, Butare Albert, yatangaje ko guhuza imiyoboro y’itumanaho mu bihugu bigize EAC, bizatuma ibiciro by’itumanaho bihenduka, kandi bikazatuma iryo tumananaho rigera no mu byaro aho ritari.

Tubabwire ko, gahunda ya DFI, yatangijwe ku mugaragaro muri Senegal mu kwezi kwa Werurwe, mu mwaka wa 2003, bikaba ari ubwa mbere itangijwe mu bihugu byishyize hamwe.

XS
SM
MD
LG