Uko wahagera

Ikiganiro Dusangire Ijambo: Uburenganzira bw'Umwana


.Mu muco wa Kinyarwanda, uburere bw'umwana ni inshingano z'ababyeyi, umuryango, ndetse ku buryo bwaguye n'igihugu cyose.

Gusa, bamwe bumva ko kurera umwana ari ukumumenyera ibyo afungura, icyo yambara, n'aho arambika umusaya gusa. Hari n'abasanga ibindi byiyongeraho, nko kumushyira mw'ishuri, kumwumva, kumwubaha, kumuteza imbere, kubaha ibitekerezo bye, ndetse no kutamukoresha ibimwangiza, biza ari inyongera. Si ko bimeze, ibyo byose ni ngombwa, ni ibanze ku burere bw'umwana.

Impuguke mu mategeko ndese no mu mibereho y'abana, zisanga izo ngingo zose zikubiye mu burenganzira bw'ibanze umwana agomba guhabwa igihe cyose. Mu kiganiro cya “Dusangire Ijambo”, Etienne Karekezi yagarutse kuri icyo kibazo cy'uburenganzira bw'abana, n'uko bwubahiriza.

Umushyitsi wa mbere watumiwe ni bwana Yozefu Muganga, umunyarwanda uherutse kwegukana igihembo nyamukuru mw'iserukiramuco FESPACO, kubera filimi yakoze yise: "Les Freres Kadogo" (Abavandimwe Kadogo). Undi mushyitsi watumiwe ni, Profeseri Fransisiko Saveri Gasimba, wahinduye igitabo cy'ikinamico "Oedipe roi" cy'umugereki Sophocle mu kinyarwanda, akakita "Budido-Umwami".

XS
SM
MD
LG