Uko wahagera

Umusi Mpuzamahanga w'Umurimo mu Rwanda


Taliki ya 1 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo. Kuri iyi taliki, U Rwanda narwo rwifatanije n’ibindi bihugu mu kwizihiza uwo munsi.

Mu rwego rw’igihugu, imihango yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, yabereye kuri Sitade Amahoro i Remera i Kigali.

Minisitiri w’intebe, Bwana Bernard Makuza, asanga hakiri byinshi byo gukorwa kugirango umurimo uhabwe agaciro mu Rwanda, kuko hari imirimo myinshi u Rwanda rwitabaza abanyamahanga kurusha abanyarwanda.

Bwana Makuza, yongeyeho ko kudaha umurimo igihe gihagije ari ikibazo gikomeye mu Rwanda. Minisitiri Makuza asanga bikwiye guhinduka guha umwanya uhagije umurimo bigahinduka umuco.

Abakozi bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umurimo mu Rwanda bibajije ukuntu umunsi nk’uriya uba, urugaga rw’abakozi mu Rwanda, nti rugire ubutumwa rugenera abakozi k’umunsi wabo, kandi ari bo mbere na mbere ureba.

XS
SM
MD
LG