Uko wahagera

Ikiganiro Mbwirwaruhame c'Ishyaka PSR


Ku wa 30 Mata 2007, ishyaka ry’abakozi mu Rwanda, PSR, ryakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame, i Kigali.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara nyuma y’icyo kiganiro, ubuyobozi bukuru bwa PSR bwasabye Leta kurushaho kurwanya ubushomeri bukabije kwiyongera nyuma y’aho ibigo byinshi bya Leta byeguriwe abikorera ku giti cyabo.

Ishyaka PSR ryamaganye kandi abakoresha bigenga basezerera abakozi babo batabahaye amahirwe yo kongererwa ubushobozi, ndetse nyuma y’aho bakaba bagarurwa mu kazi nk’uko byakorewe abakozi ba Leta basezerewe.

Ishyaka PSR ryasabye ko hashyirwaho itegeko rigenga umushahara fatizo mpuzandengo, cyane cyane ku bireba umushahara w’abakozi bato, bamwe bitwa “Nyakabyizi”.

Muri rusange, ishyaka PSR ryasabye abakoresha kuvugurura imishahara na pansiyo mu buryo bujyana n’ibiciro ku masoko yo muri iki gihe.

XS
SM
MD
LG