Uko wahagera

Uruhare rwa Siporo m'Uburinganire no Guhindura Imyumvire


Ku wa 25 na 26 Mata 2007, i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga, k’uruhare rwa siporo, mu guteza imbere uburinganire no guhindura imyumvire.

Iyo nama, yateguwe n’ishyirahamwe ry’abagore bo m’umujyi wa Kigali bakina umupira w’amaguru, AKWOF, yitabiriwe n’isosiyete mpuzamahanga NIKE, izwi ku isi, mu gukora ibintu bitandukanye byifashishwa muri siporo.

Umuyobozi wa AKWOF, Madamu Rwemarika Felicite, yatangaje ko bagiye gukoresha siporo mu gutanga ubutumwa butandukanye nko kwigisha ibijyanye n’icyorezo cya SIDA, uburinganire, n’ibindi.

Madamu Rwemarika yakomeje avuga ko babonye ko abantu benshi bakunda siporo, basanga ariyo nzira yihuse yo gutanga ubutumwa kandi bukagera ku bantu benshi icyarimwe.

Nyuma y’iriya nama, abagore bo mu Rwanda, biyemeje guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, kuko bigaragara ko ukiri inyuma cyane.

XS
SM
MD
LG