Uko wahagera

Umuyobozi w'Ikinyamakuru UMUCO Yitabye Urukiko


Ku wa 25 Mata 2007, Umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMUCO, Bwana Bizumuremyi Bonaventure, yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

Bwana Bizumuremyi, akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha bitatu, aribyo icyaha cyo gutukana no gusebanya ; icyaha cy’ubukozasoni bugiriwe abayobozi n’abarinzi b’amahoro n’icyaha cy’amacakubiri.

Bwana Bizumuremyi, akimara gusomerwa ibyo byaha, yasabye urukiko ko ataburana bitewe n’uko nta dosiye y’urubanza rwe yigeze abona.

Mu rukiko kandi, Bizumuremyi yatunguwe no kumva aregwa inkuru zasohotse mu kinyamakuru UMUCO numero ya 18 cyo muri Nzeri 2005, kandi icyo kinyamakuru kitarigeze kijya ahagaragara kuko cyafashwe na polisi y’igihugu akivanye mu icapiro i Kampala.

Tubabwire ko, Bizumuremyi ari umunyamakuru wa kabiri ugejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda, kuva umwaka wa 2007 watangira, nyuma y’umuyobozi w’ikinyamakuru UMURABYO, Madamu Nkusi Uwimana Agnes, wakatiwe igifungo cy’umwaka, ku wa 20 Mata 2007.

Urubanza rw’umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMUCO, Bizumuremyi Bonaventure, rwimuriwe ku ya 5 Kamena 2007.

XS
SM
MD
LG