Uko wahagera

Umusi Nyafurika wo Kurwanya Malaria Wizihijwe mu Rwanda


Kuya 25 Mata, ni umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya malaria. By’umwihariko, mu mwaka wa 2007, k’urwego rw’Afurika, mu Rwanda uwo munsi wizihirijwe mu Ntara y’iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, ku kigo Nderabuzima cya Munyaga.

Insanganyamatsiko yahawe uwo munsi iragira iti «Tuvane Afurika ku ngoyi ya Maralia».

I Munyaga hizihijwe umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya Malaria, iyo ndwara ikaba iza ku isonga mu ndwara zizahaza cyane abaturage b’aho i Munyaga , nk’uko Madamu Mukamuhoza Dativa, utuye aho i Munyaga yabitangarije Ijwi ry’Amerika.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyaga, Soeur Mamerita Uwompayemariya, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko umubare w’abarwayi ba Maralia ugenda ugabanuka aho i Munyaga, bitewe n’uko abaturage bitabiriye gukoresha inzitiramibu iteye umuti, kandi bakitabira no kujya mu bwisungane mu kwivuza.

Ni ku nshuro ya 8, umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya Malaria wizihijwe. Ukaba waratangiye kwizihizwa mu rwego rw’Afurika mu mwaka w’i 2000.

XS
SM
MD
LG