Uko wahagera

Abanyarwanda Ubuganda Buherutse Gushikiriza u Rwanda Imbere y'Urukiko


Ku wa 17 Mata 2007, abanyarwanda batanu igihugu cy’Ubuganda cyashyikirije u Rwanda mu kwezi kwa 3, bakekwaho gushaka kugaba ibitero mu Rwanda, bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare.

Abo banyarwanda uko ari batanu, ubushinjacyaha bwa gisirikare bubakurikiranaho icyaha cyo kubuza umudendezo u Rwanda, kuko bari bagamije gucyura abanyarwanda baba hanze bakoresheje intwaro. Ibyo bikorwa bakaba babiteguriraga mu mashyaka barimo ariryo rya RPR-Inkeragutabara, ryaje kwifatanya na RUD-Urunana.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukaba bwasabye urukiko rwa gisirikare ko bakomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe bugitegura ibimenyetso bigaragaza neza ibyaha bubakurikiranaho.


Abo banyarwanda uko ari batanu bahakanye icyaha baregwa n’ubushinjacyaha, babwira urukiko ko kuba barabyemeye mu nyandiko mvugo, byatewe n’ibikorwa bibabaza umubiri bakorewe, mu mezi atatu bafungiwe m’Ubuganda, mbere y’uko bajanwa mu Rwanda. Bifuje ko bakurikiranwa bari hanze.

Bagarurwa mu Rwanda, kuya 12 Werurwe 2007, bari abanyarwanda cumi, ariko abashyikirijwe urukiko rwa gisirikare bari batanu ari bo : Rwangabo Paul, Rukeba Francois, Kabagambe Peter, Iyarwema Vedaste na Ugirimpuhwe Leonard, nta bisobanuro byatanzwe ku bandi batanu bari bazanye nabo.

XS
SM
MD
LG