Uko wahagera

Amasezerano mu Ishoramari Hagati y'u Rwanda, u Bubirigi, na Luxembur


Mu ruzinduko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubirigi, Bwana Karel De Gutch, yagiriye mu Rwanda, ku wa 16 Mata 2007, yashyize umukono ku masezerano y’ubwoko bubiri.

Mu masezerano ya mbere, u Rwanda, u Bubirigi, ndetse na Luxembur, byiyemeje kubungabunga no kurengera ishoramari mu bihugu byabyo. Andi masezerano ajyanye no kudasoresha abashoramari inshuro ebyiri muri ibyo bihugu. Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, wabereye ku kicaro cya minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

K’uruhande rw’u Bubirigi na Luxemburu, yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubirigi, Bwana Karel De Gutch; k’uruhande rw’u Rwanda, hari Minisitiri w’imari Bwana Mitari Protais n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari, Madamu Nsanzabaganwa Monica.

Minisitiri Karel De Gutch, amaze gushyira umukono kuri ayo masezerano, yatangarije abanyamakuru ko u Bubirigi bwifuza ko ayo masezerano yatangira gushyirwa mu bikorwa vuba hashoboka.

Twababwira ko u Rwanda n’u Bubirigi bifite umubano ushingiye ku mateka. Mu gihe cya gikoroni, u Bubirigi bukaba ari cyo gihugu cya kabiri cyakoronije u Rwanda, nyuma y’u Budage.

XS
SM
MD
LG