Uko wahagera

Mu Rwanda, Pasteur Bizimungu Yarafunguwe


Ku wa 6 Mata 2007, mu masaha indwi n’igice z’amanywa, nibwo uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Pasteur Bizimungu, yasohoka muri gereza nkuru ya Kigali, aho yari amaze imyaka 5 afungiwe. Akaba yari asigaje indi myaka 10, kugira ngo arangize igifungo cye cyose.

Pasteur Bizimungu yahawe imbabazi, akaba yavaniweho igihano cy’igifungo yari asigaje kurangiza, na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, nk’uko itangazoryaturutse muri Perezidansi ya Repubulika ryo ku wa 6 Mata 2007 ribivuga.

Asohotse muri gereza, Pasteur Bizimungu, yatangarije abanyamakuru ko ashimira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wamuhaye imbabazi, kandi atangaza ko icyemezo cyo kumufungura cyamutunguye.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fadhir Harerimana, wakurikiranye ifungurwa rya Bizimungu, yatangaje ko kuba yafunguwe bitabuza ko yongeye gukora ikindi cyaha yatabwa muri yombi kandi izo mbabazi zigakurwaho.

N’ubwo Bizimungu yafunguwe, nti yemerewe gukora imirimo ya politiki mu Rwanda, bitewe n’uko yakatiwe igifungo kiri hejuru y’amezi 6.

Tubibutse ko imbabazi Pasteur Bizimungu yahawe, yari yazisabye mu mwaka wi 2006, ariko Perezida Paul Kagame, abona ko atari imbabazi yasabaga. Pasteur Bizimungu, akaba yari afunzwe guhera mu mwaka w'i 2002.

XS
SM
MD
LG