Uko wahagera

Presida w'Uburundi mu Ruzinduko mu Rwanda


Kuva kuwa 29-31 Werurwe 2007, Perezida w’igihugu cy’Uburundi, Pierre Nkurunziza, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

K’umunsi wa mbere w ‘uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Nkurunziza, yakiriwe na Perezida w’Urwanda, Paul Kagame, muri Village Urugwiro i Kigali.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Urwanda, Dr Charles Muligande, yatangaje ko muri uwo mubonano, Perezida w’Urwanda, Paul Kagame, yijeje Perzida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza, ubufatanye aho bukenewe n’aho bishoboka.

Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza, akaba yashimye uruhare Urwanda rwagize mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burundi, n’inama rukomeje kubagira kugira ngo biteze imbere.

Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza, yageze mu Rwanda akoresheje inzira y’ubutaka, yinjiriye ku Kanyaru k’umupaka w’Urwanda n’Uburundi.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza, biteganijwe ko azasura intara y’amajyaruguru ndetse n’intara y’iburasirazuba.

Tubibutse ko ari ku nshuro ya kabiri, Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza, agirira uruzinduko mu Rwanda, nyuma y'itorwa rye muri Kanama mu mwaka wa 2005.

XS
SM
MD
LG