Uko wahagera

Inama ku Mutekano w'Akarere


Ibihugu vy’Urwanda, Uburundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’Ubugande, ku wa15 na 16 Werurwe 2007, vyahuriye mu nama nyabutatu yaguye, isanzwe ihuza ibyo bihugu. Mur’iyo nama, ibyo bihugu byasuzumye uko umutekano wifashe mu karere birimo.

Muri iyo nama, hagarutswe ku kibazo cy’imitwe yitwaje ibirwanisho irangwa mu karere birimo, bityo iyo mitwe ikaba ikomeje kuhatera umutekano muke.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’Urwanda, Dr Charles Muligande, yabwiye ibihugu byo mu karere, ko Urwanda rutazakomeza kurebera uko interahamwe zica abantu ngo kuko ubugizi bwa nabi interahamwe zikora, bwazabazwa Urwanda, ndetse n’isi yose muri rusange.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo, Mbusa Nyamwisi, yavuze ko igihugu cye kizashigikira icyifuzo cyatanzwe, cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irangwa k’ubutaka bwa Kongo, kandi ko bazashyigikira uko kizategurwa n’uko kizashyirwa mu bikorwa.

Ibihugu byose, bikaba byerekanye ubushake bifite, mu guharanira ko umutekano usesuye warushaho kubungwabungwa mu karere birimo.

XS
SM
MD
LG