Uko wahagera

Mu Rwanda Hagiye Gukoreshwa Igiceri Gishya cy’Amafaranga 100


Mu Rwanda, inoti y’amafaranga 100 isanzwe ikoreshwa ntizongera kubaho ; igiye gusimbuzwa igiceri gishya cy’amafaranga 100. Ibi byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 7 Werurwe 2007.

Mu Rwanda hamenyerewe igiceri cya 50, icya 20, icy’i 10, icya 5, ndetse n’icya 1 cyitwa ko kibaho ariko nta cyo kigura. Ikoreshwa ry’igiceri cy’amafaranga 100 rizaba ari rishya mu Rwanda.

Ikurwaho ry’inoti y’amafaranga 100 bizatuma mu noti zikoreshwa mu Rwanda hasigara inoti y’amafaranga 500, inoti y’amafaranga 1000, ndetse n’inoti y’amafaranga 5000.

Bizaba bibaye ku nshuro ya kabiri nyuma ya genoside yo mu w’i 1994, amafaranga y’ijana ahindurwa mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG