Uko wahagera

Abatangabuhamya mu Bujurire bw’Urubanza rwa General Major Munyakazi


Kuwa 6 Werurwe 2007, urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rwego rw’ubujurire mu rubanza rwa General Major Munyakakazi Laurent. Abo batangabuhamya bazagaragaza ibimenyetso byerekana uruhare rwa Munyakazi mu byaha urukiko rwa gisirikare rwamugizeho umwere kuwa 16 Ugushyingo 2006.

Abatangabuhamya bageze imbere y’urukiko barimo uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyarugenge, Bizimana Jean, na Karekezi Amur wayoboye segiteri Cyahafi, bose bakaba barategekaga mu gihe cya Genocide. Bagaragarije urukiko ko General Major Munyakazi yagize uruhare mu gutegura genocide, bahereye ku manama yitwaga ay’umutekano yakorwaga.

Abo batangabuhamya bavuze ko ayo manama General Major Munyakazi yabaga ayarimo, kandi ko atari ay’umutekano ; ahubwo ngo yari agamije gushyira genocide mu bikorwa.

General Major Munyakazi yabwiye urukiko ko batakwita kuri ubwo buhamya bitewe n’uko abari abayobozi b’umujyi wa Kigali ngo bamwanga, kubera iyo mpamvu bakaba ngo bamubeshyera ibyo atakoze.

Urukiko ruzasubukura urubanza rwa General Major Munyakazi kuwa 12 Werurwe 2007 rwumva n’abandi batangabuhamya.

XS
SM
MD
LG