Uko wahagera

Abanyamakuru bo mu Rwanda Bemeje Akanama k’Abahwituzi mu Itangazamakuru


Kuwa 6 Werurwe 2007 abanyamakuru bo mu Rwanda, bateraniye mu nama rusange y’umuryango w’abanyamakuru bo mu Rwanda, ARJ. Iyo nama yari igamije gukoresha amatora y’abagize urwego rw’abahwituzi mu itangazamakuru.

Abanyamakuru banze ayo matora nk’uko byari byifujwe na ARJ. Nyuma y’impaka z’urudaca, bemeje ko ako kanama kagirwa n’abayobozi b’ibitangazamakuru byose byo mu gihugu kuko ari na bo batavuguruzwa n’inzego bahagarariye.

Urwego rw’ubuhwituzi rufite inshingano zo kugarura mu murongo umunyamakuru wakoze amakosa mu kazi k’itangazamakuru. Gusa, abanyamakuru bigenga basanga rukwiye no kwiga ku kibazo cy’umutekano w’abanyamakuru, nk’uko twabitangarijwe na Kabonero Charles, Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru cyigenga, Umuseso.

N’ubwo ari bwo rugiyeho ku mugaragaro, uru rwego rw’ubuhwituzi, rwatekerejweho n’abanyamakuru ubwabo, yaba aba Leta n’ab’ibigenga, guhera mu mpera z’umwaka wa 2006.

Icyo gihe, bafashe iya mbere mu guhwitura mugenzi wabo Madamu Nkusi Uwimana Agnes, bitewe n’inkuru yari yasohoye mu kinyamakuru cye, Umurabyo, yitwa « Uwishe Umututsi mu mazi abira, uwishe Umuhutu mu mudendezo », rukaba rwayoborwaga by’agateganyo na Bwana Charles Kabonero.

Umva ibindi bisobanuro kuri iyi nkuru haruguru.

XS
SM
MD
LG